Perezida wa Repubulika yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage.
Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.
Icyo gihe,Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.
Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage