Print

Nigeria: Umusore wigurishaga kubera ubukene yafashwe arafungwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021 Yasuwe: 528

Polisi ya kisilamu muri leta ya Kano izwi nka Hisbah yataye muri yombi Aliyu Na Idris uri kw’ifoto yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari kwigurisha kubera “ubukene”.

Komanda wa Hisbah witwa Harun Ibn Sina yabwiye BBC ko igikorwa cya Aliyu kibujijwe.

Ati: “Yego twamufashe kuwa kabiri, ibyo yakoze ntabwo byemewe muri Islam, ntushobora kwigurisha uko waba umeze kose n’ibibazo waba urimo byose.”

Uyu musore usanzwe ari umutayeri, yari yabanje kuvugana n’abanyamakuru mbere yo gufatwa, avuga ko ari mu bibazo by’ubukene bukomeye.

Avuga ko aribyo byatumye yishyira ku isoko ku gaciro ka miliyoni 20 z’ama-naira ($49,000; 49,000,000Frw) akizeza uzamugura kumutwara akamukorera n’umutima we wose.

Mbere yo gufatwa yabwiye abanyamakuru ati: “Icyemezo cyo kwigurisha nagitewe n’ubukene, nindamuka mbonye umuguzi ndateganya guha ababyeyi banjye miliyoni 10 z’ama-naira ($24,000; 24,000,000Frw).

“Nishyure miliyoni eshanu z’imisoro ya leta, mpe miliyoni ebyiri uwariwe wese wamfasha kubona umuguzi, nanjye ngumane asigaye.”