Print

Burundi: Abarenga 60,000 bamaze gutahuka, bahuye n’ibibazo byo gutangira ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021 Yasuwe: 366

Safia Nduwimana w’imyaka 39 yahunze ubugizi bwa nabi mu myaka ibiri ishize. UNHCR ivuga ko hashize ibyumweru bitatu atahutse, ko agifite ibyishimo n’ubwoba bw’ejo.

UNHCR isubiramo amagambo ye agira ati: "Nasubiye iwacu kubw’abana banjye.

Bakomeje gukumbura iwabo kandi ntibigaga kubera Covid-19." Ubu agomba gushaka uko abeshaho abana be icyenda.

Imvururu zo mu 2015 zakurikiwe n’ubugizi bwa nabi bwavuzwe kenshi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ku matora y’umwaka ushize byatumye ibihumbi amagana by’Abarundi bahunga igihugu cyabo.

Kuva mu ntango z’uyu mwaka, abagera ku 2,300 begereye UNHCR ishami rya Uganda basaba gufashwa gutaha kuko umutekano wagiye uba mwiza iwabo, nk’uko iri shami rya ONU ribivuga.

Sifa ari mu itsinda rya mbere ry’Abarundi 265 batashye ku bushake mu ntangiriro z’uku kwezi. Ubu abagera ku 1,250 bamaze gutahuka bava muri Uganda.

Benshi ntibazi ikibategereje iwabo. Benshi muri bo bagurishije ibyabo mbere yo guhunga, mu gihe hari abagaruka bagasanga byarigaruriwe cyangwa byarangiritse.

UNHCR ivuga ko 37% by’abagaruka batabasha guhita babona inzu zabo mu gihe bakihagera.

Ageze i Burundi, uwahoze ari umuturanyi wa Sifa yamuhaye ikaze. Uyu wahungutse mbere ye, yamufashije kubona inzu yo gukodesha, kuko yagurishije inzu n’isambu ye mbere yo guhunga.

Ibihangayikishije Sifa by’ibanze ni ugusubiza abana mu ishuri no gushaka akazi ko kubabonera ibibatunga.

Leta y’u Burundi ifatanyije na UNHCR na UNDP bubatse ibigo bitatu byo kwakira abatahutse. Ibi bigo bibafasha kongera kwisanga mu bandi basize, mbere yo gusubira guturana na bo.

Abdul Karim Ghoul uhagarariye UNHCR mu Burundi avuga ko muri ibyo bigo bahabwa serivisi z’ibanze z’ubuzima n’uburezi "n’amahirwe yo kwitunga", nk’uko UNHCR ibivuga.

Agira ati: "Ibi bigo bifasha kubaka kubana mu mahoro mu miryango y’abantu."

Kuva mu 2017 gucyura impunzi z’Abarundi ku bushake bitangiye, abarenga 180,000 bamaze gutahuka bavuye muri DR Congo, Kenya, mu Rwanda, Uganda, na Tanzania.

Abarundi hafi 270,000 baracyari impunzi muri Tanzania, Uganda, u Rwanda, DR Congo, Kenya, Mozambique, Malawi, South Africa na Zambia.

BBC