Print

Bwa mbere Zari Hassan yagize icyo avuga ku ifoto ye yasakaye ari gusoma n’umugore mugenzi we

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 October 2021 Yasuwe: 1882

Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, tariki ya 23 Nzeri yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 amaze ku Isi, umwe mu nshuti ze yateguye ikirori zo kwizihiza iyi sabukuru aho kujyamo byari ukwambara imyeru gusa.

Amwe mu mafoto yafotowe kuri uwo munsi, Zari yayasangije abamukurikira kuri Instagram, gusa ntiharimo ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga arimo asomana n’umukoubwa mugenzi we bisa n’aho bahuje urugwiro, nayo yafashwe kuri uwo munsi, iyi ikaba yaravuzweho cyane.

Bamwe bagiye bibaza niba na Zari Hassan yemera kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo cyayo.

Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, mu minsi ishize yasuye igihugu cye cya Uganda ndetse aganira n’abanyamakuru, baje no kumubaza kuri iyo foto yateje ururondogoro.

Umunyamakuru yamubajije agira ati: "Hano hari ifoto yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga usomana na mugenzi wawe, urayivugaho iki".

Mukumusubiza Zari yagize ati “Iwo mwabonye N’umukobwa w’ncuti yanjye , ni umuturanyi wanjye nkunda ,Kumuhobera nkamusoma ni ibintu bisanzwe cyane rwose, gusa Uganda turacyari inyuma ntabwo biriya turabyumva neza, ariko nta kibyihishe inyuma,birasanzwe”.

Muri Mutarama uyu mwaka, ubwo umuhungu we Rapfael yavuze ko yishimira abandi bahungu, byakuruye impaka nyinshi kugeza n’aho nyina yifata amashusho avuga ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse afite umukunzi ukomoka muri Espagne ariko yongeraho ko niyo yaba ari umutinganyi yamushyigikira.

Refe:tuko.com