Print

Kicukiro:Umunyamakuru Nsengimana n’abayoboke ba DALFA-UMURINZI bagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere ntibaburana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021 Yasuwe: 1282

Kuri uyu wa kane,tariki ya 28 Ukwakira 2021,ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hatangiye kuburanishwa urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri bamwe mu bantu barimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste nyiri Ikinyamakuru UMUBAVU n’abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda.

Nsengimana afunganywe n’abandi bantu Umunani barimo abayoboke b’iri shyaka ryashinzwe na Victoire Ingabire ariko ritaremerwa.

Abaregwa bose bunganiwe na Me Gatera Gashabana, Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, Umucamanza yabanje gusaba abanyamakuru bose bari mu rubanza kubanza kwereka Ubushinjacyaha Amakarita y’akazi abaranga.

Mbere y’uko iburanisha ritangira Me Gatera Gashabana yahise atanga inzitizi z’uko abo yunganira batiteguye kuburana kuko bose babonye Dossier yibyo baregwa mu gitondo bageze ku rukiko.

Me Gatera Gashabana ati "ndasaba ko Urubanza rusubikwa kugira ngo bahabwe umwanya uhagije wo gusoma muri dosiye yabo."

Umucamanza yabajije abaregwa niba nabo ibyo Me Gatera Gashabana asaba byo gusubika urubanza ntakibazo bose bahise babwira Umucamanza ko batiteguye kuburana kuko batazi ibyo baregwa. Bose bati "tubonye Dossier yibyo turegwa mu gitondo tugeze mu rukiko.Muduhe umwanya uhagije dutegure Dossier twitonze."

Umucamanza yahaye Umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa .

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bwo bwaje bwiteguye kandi n’abaregwa bose nabo bazi ibyo baregwa ko kandi bose babajijwe mu bugenzacyaha.

Ubushinjacyaha buti "Abaregwa bose baburanye nibyo byiza cyane ko ubu ari ukuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo."

Umucamanza yahise ategeka ko asubitse urubanza kuko kuburana kw’abaregwa basomye Dossier biri mu burenganzira bwabo bemererwa n’amategeko.

Umucamanza yategetse ko Iburanisha rizakomeza kuwa 02 Ugishyingo 2021 Saa mbiri za mu gitondo abaregwa basomye Dosiye zabo neza.






Ingabire Victoire yari yitabiriye uru rubanza ruregwamo abarwanashyaka be