Print

Polisi yafatanye umusore inzoga za magendu yari yahishe mu modoka mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2021 Yasuwe: 3774

Yafatanwe amoko 8 y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri (Liquor), yafashwe tariki ya 27 Ukwakira saa moya z’umugoroba. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

Mu modoka abapolisi basanzemo inzoga zo mu bwoko bwa Hennessy, Gordon, Absolute vodka, Sandman, Champagne,Contreau na Jack Daniels. Izi nzoga zose zagombaga kwishyura umusoro ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 797,335.

Kayigire ubwo yerekwaga itangazamakuru yavuze ko ubusanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yavuye ateze imodoka bisanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuvanayo ziriya nzoga.

Yagize ati ”Hari umugore wampaye ikiraka cyo kujya kumukurira inzoga muri Congo akampemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 65 maze kuzimugezaho.

Naramwemereye njyayo, nasanzeyo imodoka irimo ziriya nzoga ndayizana, mu kagaruka nibwo abapolisi bamfatiye ku mupaka wa Rubavu maze kwinjira mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Kayigire byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati ”Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bari bafite amakuru ko hari umuntu ugiye kuzana mu Rwanda inzoga za magendu.

Bari banafite amakuru ko azizana mu modoka ifite ibirango byo muri Congo, yaraje ku mugoroba wa tariki ya 27 Ukwakira abapolisi bahita bayihagarika koko bazisangamo.”

CIP Karekezi avuga ko Kayigire n’abo bafatanije umugambi wo kwinjiza izo nzoga mu Rwanda bari bakoresheje amayeri ahambaye ariko biba iby’ubusa Polisi irabatahura.

Yaboneyeho gushimira abatanze amakuru ariko akangurira abantu gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo birinde magendu.

Ati” Bafite ukuntu bari barakoze icyumba munsi y’imodoka ku buryo bahishamo ikintu ntumenye ko mu modoka hari ibintu birimo. Iyo uyirebyemo ubona nta kintu kirimo, abapolisi barayihagaritse barayisaka bagera aho bafunze n’amabati bahishamo amakarito arimo ziriya nzoga.”

Kayigire yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza, inzoga yari abifite zijyanwa mu bubiko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).