Print

Uganda igiye gufungura amashuri nyuma y’imyaka hafi ibiri afunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2021 Yasuwe: 402

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko amashuri azatangira mu kwezi kwa mbere, ni nyuma y’imyaka hafi ibiri afunze kubera Covid-19.

Uganda nicyo gihugu cyonyine muri Africa aho amashuri agifunze kubera impamvu z’iki cyorezo, nubwo imibare y’abacyandura n’abo cyica yagabanutse.

Imibare y’ishami rya ONU ryita ku bana UNESCO ryakurikiranye ingaruka z’iki cyorezo ku burezi ku isi, ivuga ko amashuri muri Uganda amaze ibyumweru birenga 77 afunze, hafi amezi 20.

Perezida Museveni yatangaje ko amashuri azafungura hatitawe ku mubare w’abantu bamaze gukingirwa.

Munsi ya 10% by’abaturage ba Uganda nibo bamaze gukingirwa, gusa Museveni yavuze ko hagiye kuboneka doze zihagije ku buryo uyu mubare uzaba wikubye gatatu mu mpera z’uyu mwaka.

Abarimu benshi ubu bagiye gushaka indi mirimo ibabeshaho, kandi bamwe bavuga ko batazasubira kwigisha, mu gihe hari impungenge ko n’abanyeshuri batari bacye batazagaruka kwiga.

BBC