Print

Umusore wari urangije kaminuza yasebejwe n’umukunzi we ubwo yateraga ivi amusaba kuzamubera umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2021 Yasuwe: 4425

Umukobwa yakiriye impeta y’uyu mukunzi we wari upfukamye, ayijugunya hanze maze ahita asohoka yihuta cyane, bagenzi be basigara bumiwe.

Uyu musore wari urangije muri kaminuza yitwa Tai Solarin University of Education ahitwa Ijebu-Ode yakubiswe n’inkuba ubwo yashakaga kwambika iyi mpeta uyu mukobwa yari azi ko bakundana aho kuvuga yego afata iyo mpeta arayijugunya.

Uyu musore wasebejwe yabuze imbaraga zimuhagurutsa aho yari apfukamye ku bw’amahirwe umukobwa wari inyuma ye aramuhagurutsa.

Ibyabaye byatumye abanyeshuri bari aho ndetse n’abandi babonye iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga barakara bibasira uyu mukobwa.

Umwe yagize ati "Ntabwo naseka...basore mujye mubanza kumenya ko abagore bakeneye nk’ibyo mushaka kugira ngo mwirinde guseba."

Undi ati "Ni byiza ko uyu mukobwa atemeye iriya mpeta kuko igitutu cya "vuga yego,vuga yego,vuga yego",hari igihe gituma wemera uwo utagakwiye kwemera."