Print

Wayne Rooney yanenze bikomeye abakinnyi ba Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2021 Yasuwe: 1824

Umutoza wa Derby County,Wayne Rooney,wabaye umunyabigwi mu ikipe ya Manchester United yanenze abakinnyi b’iyi kipe yahozemo ko hari abadasahaka kwitanga ngo ikipe itsinde.

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 5-0,ikipe ya United yaravuzwe cyane mu binyamakuru ndetse benshi mu bafana bayo basaba ko umutoza wayo Ole gunnar Solskjaer yirukanwa ako kanya.

Umunyabigwi Rooney yavuze ko abakinnyi ba United bakwiriye kunengwa kubera uriya musaruro mubi babonye kuri Liverpool baherukaga mu mwaka wa 1925.

Yagize ati "Bariya bakinnyi bafite inshingano zikomeye. Ni abakinnyi bo ku rwego rw’isi, abakinnyi mpuzamahanga ndetse n’ikipe nka United ikeneye byinshi.

Bariya bakinnyi bakeneye kubabara, bakeneye kumva iyo utsinzwe imikino uko bikubabaza."

Ndabona abakinnyi benshi badashaka kugaruka inyuma, badashaka kugarira kandi ntibashaka gushyira ibintu byose ku murongo kubera ikipe kandi ibyo ntibyemewe. "

"Urambaza ngo ni amakosa y’umutoza cyangwa amakosa y’abakinnyi? Simbizi."

Hagati aho,umutoza Ole Gunnar Solskjaer yagaragaye ari gutegura umukino ukomeye izakina na Tottenham muri shampiyona ushobora gutuma yirukanwa muri Man United.

Uyu munya Norway yanenzwe cyane na benshi kubera imipangire ye y’abakinnyi. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 48 yahawe amahirwe yo kuguma muri iyi kipe aramutse atsinze Tottenham Hotspurkuri stade yayo.