Print

Mugisha Samuel waherukaga gufungwa agiye kwitabira irushanwa ryo muri Burkina Faso

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 October 2021 Yasuwe: 1155

Kuwa 21 Ukwakira 2021 nibwo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,rwataye muri yombi Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare,Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umumotari nyuma y’amakimbirane yaturutse ku kutumvikana ku mafaranga y’urugendo 400 FRW.

Uyu musore w’Imyaka 23, abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yishimiye gusubira mu ikipe ye igiye guhiganwa mu irushanwa rya Tour du Faso ribera muri Burkina Faso.

Yagize ati “Nishimiye guhura n’iyi kipe ikomeye muri Africa @team-Protouch.”

Bivugwa ko Mugisha Samuel yafunguwe mu minsi ibiri ishize nubwo icyaha yari akurikiranweho cyari gikomeye.

Ahagana saa Tanu zo kuwa 21 Ukwakira 2021,ni bwo Sangwa yatanze ikirego cye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi arega Mugisha Samuel na Muyoboke Ezechiel w’imyaka 28.

Aba bombi bahise batabwa muri yombi bakekwaho gukubita umumotari,Sangwa Olivier w’imyaka 29, byabereye mu Mudugudu wa Kagara, Akagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu ijoro ryo kuwa 20 Ukwakira 2021.

Mugisha Samuel yazamukiye muri Benediction Club y’i Rubavu muri 2016, ayivamo yerekeza muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, aho yayikiniye imyaka itatu kugeza mu 2019.

Uyu musore uvuka ku Mukamira muri Nyabihu, ni we Munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda ubwo yakinwaga bwa nyuma iri kuri 2,2 mu 2018.

Muri Tour du Faso,Mugisha Samuel azaba ari kumwe n’umunyarwanda Mugisha Moise we wanamaze kwerecyeza muri Burkina Faso.