Print

Perezida Biden yemeye ko US yakoze amakosa mu masezerano ya AUKUS

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2021 Yasuwe: 1341

Ni yo nama ya mbere aba bategetsi bagiranye kuva ayo masezerano ya AUKUS yashyirwaho umukono mu kwezi kwa cyenda - yemereye Australia kubaka amato (ubwato) y’intambara yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri.

Ayo masezerano yateje ubushyamirane hagati y’ibyo bihugu n’Ubufaransa, bwatakaje miliyari 37 z’amadolari y’Amerika mu masezerano bwari bufitanye na Australia.

Perezida Macron yavuze ko ari ingenzi "kureba imbere [ejo hazaza]".

Inama hagati ya Perezida Biden na Perezida Macron yabereye i Roma muri ambasade y’Ubufaransa i Vatican.

Yari mu rukurikirane rw’inama hagati ya Perezida w’Amerika n’abandi bategetsi bakomeye ku isi, mbere yuko kuri uyu wa gatandatu hatangira inama ya G20 y’ibihugu bikize ku isi, n’inama y’umuryango w’abibumbye ku ihindagurika ry’ikirere ya COP26, izatangira ku cyumweru i Glasgow muri Scotland.

Bwana Biden yagize ati: "Ibyo twakoze ntibyari biteguye neza".

"Nibwiraga ko Ubufaransa bwabimenyeshejwe mbere cyane ko amasezerano [yabwo] atagikomeje, n’imbere y’Imana [mvugishije ukuri]".

Amasezerano ya AUKUS, anakubiyemo iby’ikoranabuhanga ryigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle), ni amwe mu masezerano akomeye cyane yo mu rwego rwa gisirikare Australia igezeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ndetse abonwa nk’umuhate wo guhangana n’Ubushinwa.

Yaburijemo amasezerano Australia yari yaragiranye n’Ubufaransa mu mwaka wa 2016 yuko Ubufaransa buyubakira amato 12 y’intambara yo munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu zisanzwe.

Ubwo amasezerano y’umutekano ya AUKUS yatangazwaga ku mugaragaro, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa yavuze ko "busogoswe [butewe icyuma] mu mugongo", ndetse Ubufaransa bwari bwabaye buhamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia.

Nyuma yo guhura na Bwana Biden ku wa gatanu, Bwana Macron yabwiye abanyamakuru ati: "Icyizere ni nk’urukundo, kubivuga ni byiza, ariko ikimenyetso cyo kubihamya kiba cyiza kurushaho".

Aba abategetsi banaganiriye ku ihindagurika ry’ikirere, kurwanya iterabwoba muri Afurika y’uburengerazuba ndetse no ku bwirinzi bw’Uburayi.

Umuhate wa dipolomasi

Inama ya mbere ya Perezida Biden kuri uwo munsi ni iy’i Vatican, aho yashimye Papa Francis ku buyobozi bwe ku bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Mu nama yabo yamaze iminota 90, Bwana Biden yashimiye Papa ubuvugizi akorera abacyene ku isi n’abashonje ndetse n’abatotezwa. Yanashimye ubuyobozi bwa Papa ku makuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no ku bijyanye n’icyorezo cya Covid.

Perezida Biden yahaye Papa Francis impano y’igiceri cyihariye, amwita "urwanirira amahoro wa mbere ukomeye nigeze mpura na we".

Inyuma kuri icyo giceri hariho ikirango cy’itsinda ryo mu ngabo za leta ya Delaware, iryo tsinda ni ryo Beau Biden, umuhungu wapfuye wa Perezida Biden, yari arimo.

Yateye urwenya avuga ko nibongera guhura Papa adafite icyo giceri, bizamusaba "kugura ibinyobwa".

Papa Francis yahaye itegura (ikaro ry’iribumbano) Bwana Biden ndetse n’inyandiko ze zo mu gihe cya vuba aha gishize ku nyigisho gatolika.

Nyuma y’inama ye na Papa, Bwana Biden yahuye na Perezida w’Ubutaliyani Sergio Mattarella na Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi.

Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa gatanu, mu butumwa bw’amajwi n’amashusho yahaye BBC yonyine, Papa Francis yashishikarije abategetsi bo ku isi kwemeranya ku masezerano ahamye mu nama ya COP26, atanga "icyizere gifatika" ku bazabaho mu bihe biri imbere.

BBC