Print

Abana 2 bahitanwe n’igisasu batoraguye bakagikina nk’umupira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2021 Yasuwe: 1149

Abana babiri bapfuye abandi barakomereka nyuma y’igisasu cyaturikiye mu mudugudu wa Ssegalye, mu ntara ya Semuto,mu karere ka Nakaseke.

Polisi yatangaje ko umwana wapfuye ari Pius Kiwuwa w’imyaka 11 na Micheal Kiyingi w’imyaka 14, mu gihe Shield Odong w’amezi 10 yarokotse ariko afite ibikomere.

Bwana Daniel Ssepuuya umuyobozi w’agace ka LC1 yavuze ko igisasu cyaturitse ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku wa gatanu nyuma y’uko abana bagikuye ahantu hatazwi bagatangira kugikinisha.

Yavuze ko ubwo igisasu cyaturikaga, nyina w’aba bana yari ku bitaro muri komine ya Lugazi yita kuri nyina urwaye mu gihe se yari ku kazi mu Karere ka Luwero.

Bwana Isah Ssemwogerere, umuvugizi wa polisi mu karere ka Savannah yemeje ibyabaye avuga ko umwe mu bagizweho ingaruka n’iki gisasu, yatoye ikintu gisa n’icunga maze atangira kugitera nk’umupira w’amaguru, maze giturika ubwo bagenzi be bamusangaga maze batangira kukinyunyuza bagamije kubona umutobe uva muri cyo.

Ati: "Kiwuwa yapfiriye aho mu gihe Kiyingi yashizemo umwuka ageze ku bitaro bya Nakaseke. Odongo yajyanwe mu bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo avurwe."

Bwana Ssemwogerere yongeyeho ko abakozi babo bakoze iperereza ryimbitse ndetse baganiriza n’abatangabuhamya kugira ngo bamenye byinshi kuri iki gisasu cyahitanye abana.

Ibi bibaye nyuma y’ibisasu bibiri byatewe n’abakekwaho iterabwoba ba ADF byahitanye ubuzima bw’abantu babiri.

Umuntu umwe yaguye mu gisasu cyaturikiye ahitwa Digida Pork Joint i Komamboga, undi apfa azize igisasu cyaturikiye muri bisi ya Swift i Lungala muri Mpigi mu muhanda wa Kampala-Masaka.