Print

Senateri Uwizeyimana Evode yarushinze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2021 Yasuwe: 5379

Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko na Zena Abayisenga bagiye kubana.

Ku wa Gatanu saa cyenda n’igice nibwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo.

Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.

Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma.

Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.





IGIHE