Print

Rayon Sports na AS Kigali zatangiye Shampiyona neza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2021 Yasuwe: 2540

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye shampiyona 2021/2022 itsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 1 wabereye kuri Stade ya Kigali mu gihe AS Kigali nayo yatsinze Espoir FC ibitego 2-0 iyisanze ku kibuga cyayo.

Mu mukino wari witezwe na benshi, Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 Mukura VS cyabonetsehakiri kare, ku munota wa 4,gitsinzwe na Rharb Youssef ukomoka muri Maroc ku mupira mwiza yahawe na Onana.

Rayon Sports yakomeje kurusha Mukura VS aho yasatiraga ndetse igenda irema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kububyaza umusaruro biranga.

Ku munota wa 34, ba myugariro ba Mukura VS batakaje umupira ufatwa na Onana aroba umunyezamu Sebwato ariko Kayumba Soter ahita awukuramo.

Ku munota wa 37, Mukokotya wa Mukura VS yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Bonheur awukuramo.

Habura iminota itanu ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Muhire Kevin yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikurwamo na Sebwato, umupira ujya muri koruneri.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mukura VS yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego, ku munota wa 49 ibona Cou Franc yatewe na Mantore Jean Pipi,umupira ugakubita igiti cy’izamu.

Ku munota wa 57, Youssef yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu Prince kuwushyira mu izamu biramunanira.

Nyarugabo Moïse yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wasubijwe inyuma na Hategekimana Bonheur n’ikirenge, ugeze kuri Opoku William awutera n’umutwe, ariko ku bw’amahirwe make ya Mukura Victory Sports ujya ku ruhande.

Mu minota y’inyongera, Nishimwe Blaise wasimbuye Onana, yateye ishoti rikomeye ari muri metero nka 35, umupira ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Nicholas Sebwato.Umukino warangiye ari 1-0.

Ku rundi ruhande, Espoir FC yari yakiriye AS Kigali i Rusizi itsindwa ibitego 2-0 bya Abubakar Lawal na Shaban Hussein ’Tshabalala’.

Marines FC yari yakiriye Gasogi United kuri Stade Umuganda, itsindwa igitego 1-0 cyinjijwe na Ndabarasa Trésor mu gihe Kiyovu Sports ikina na Gorilla FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Kumi n’ebyiri.

Ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira, nabwo hateganyijwe imikino ine irimo uzahuza Etincelles FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, Etoile de l’Est na Police FC i Ngoma, Musanze FC na Bugesera FC kuri Stade Ubworoherane ndetse na APR FC izakirira Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali.

Uko imikino yose yagenze:

Rayon Sports 1-0 Mukura VS
Rharb Youssef 04’ ⚽️

Espoir FC 0-2 AS Kigali
Aboubakar Lawal 08’
Hussein Tchbalala 88’

Marines FC 0-1 Gasogi United
Tresor Ndabarasa 56’

Kiyovu Sports 1-0 Gorilla FC
Nshimiyimana Ismael “Pitchou” 65’