Print

Umugore yarumye igitsina cy’umugizi wa nabi washatse kumufata ku ngufu mu gicuku

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2021 Yasuwe: 3093

Uyu mugore wo muri Ghana yavuzwe cyane nyuma y’aho amakuru agiye hanze ko yarumye igitsina cy’umugizi wa nabi wamuteye mu rugo rwe hanyuma agashaka kumufata ku ngufu.

Uyu mugabo bivugwa ko yari azanwe no kwiba ngo yari yitwaje intwaro zitandukanye ubwo yinjiraga mu rugo rw’uyu mugore ahagana saa munani n’igice zo mu gicuku.

Nk’uko Justina Donkor wahohotewe yabitangaje, ngo yabyutse ahita abona umugabo udasanzwe mu cyumba cye.

Uyu mugizi wa nabi ngo yamwetse igikinisho cy’imbunda ikorerwa muri ako gace hamwe n’icyuma kinini cyo mu gikoni.

Yahise amusaba kumuha ibintu byose by’agaciro ndetse ngo uyu yabikoze atazuyaje.

Amaze kwambura uyu mugore ibye,uyu mugizi wa nabi ngo yumvise afite ubushake bwo gufata ku ngufu uyu mugore w’imyaka 24.

Uyu mugizi wa nabi ngo yasabye uyu mugore konka igitsina cye ku ngufu.

Nta kindi uyu mugore yakoze uretse kubyemera ariko ahita yiyemezakwihorera. Uyu mugore ngo yahise afata umwanzuro wo kuruma igitsina cy’uyu mugizi wa nabi.

Uyu mugore ngo yamurumye cyane ku buryo yagerageje guca ubugabo bwe.Urusaku rw’uyu mugizi wa nabi rwatumye abaturanyi bahurura babimenyesha abapolisi.

Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe. Ku buriri bwe bw’ibitaro, yari yambitswe amapingu kugira ngo adacika.


Comments

Michel 1 November 2021

Nta rutundo rubura indamu! Yabonye inyungu ikwiranye n’uwo ariwe!