Print

APR FC yasuwe n’abayobozi bayo mbere yo gutangira urugamba rwo kwisubiza shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2021 Yasuwe: 1352

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bwa APR FC bwasuye iyi kipe mbere y’uko itangira shampiyona yuyu mwaka wa 2021/2022.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen James Kabarebe ari kumwe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga ndetse n’umuyobozi wungirije Brig Gen Firmin Bayingana, umunyamabanga wiyi kipe Masabo Michel ubwo basuraga iyi kipe aho yari iri gukorera imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Gicumbi kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali Nyamirambo bagize ubutumwa bagenera iyi kipe.

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yatangiye ashimira ikipe ya APR F.C mu bikorwa bitandukanye yagiye ikora anaha ikaze umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C Gen James Kabarebe.

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C yatangiye agira ubutumwa abaha nyuma yo gukina imikino ny’ Afurika, anakomeza agira ubutumwa abagenera mu kwitegura shampiyona.

Yagize ati ”Imikino mumaze gukina mu ruhando mpuzamahanga twarayibonye twahuye n’amakipe akomeye ariko yose yavuye hano mu Rwanda yiyushye akuya kubwo umupira babonye hano, hari ikintu kiza mumaze kugeraho kigaragarira buri umwe, kera amakipe yo hanze yazaga mu Rwanda aziko aje kuhatsindira ndetse n’ ibitego byinshi, ariko ubu ikipe iza iziko bitari buyorohere gutsindira hano ibyabaye kuri aya makipe aheruka hano murabizi.

Yego twagiye dutombora amakipe akomeye kandi ni nayo twashakaga, kuko iyo utomboye ikipe ikomeye nawe uba ushaka kwerekana urwego rwawe, iyo rero ukinnye n’amakipe mato uba usubiye inyuma. Ikipe ikomeye ya Tunisia twatomboye tumaze gukina nayo yabonye umupira twakinnye ko nta kipe byakorohera gukura amanota hano mu Rwanda uko yishakiye.

Yakomeje agira icyo asaba iyi kipe mbere yitangira rya shampiyona.

Yagize ati ”Tugiye gutangira shampiyona uko twashoje iy’ umwaka ushize ari nako bikomeza n’ ugutsinda ibitego byinshi ikipe yose tujya guhura nayo ikaba iziko APR F.C iyitsinda ibitego byinshi kandi ibyo ngibyo bizagerwaho kuko mufite abatoza beza ndetse n’ababafasha, tubifurije amahirwe tuzongere dutware igikombe.

APR FC iheruka kwegukana shampiyona inshuro 2 zikurikiranya idatsinzwe ndetse ubu igiye guhangana na AS Kigali nayo yiyubatse cyane.


APR FC yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatandatu

Aprfc.rw