Print

KAYONZA: Umusore yateye icyuma mugenzi we bapfuye 1000 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2021 Yasuwe: 772

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Kabarungu, mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léon yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba basore bateranye ibyuma nyuma yo gushyamirana bapfa 1000 Frw.

Yagize ati “Ni abasore babiri umwe yari sebuja w’undi, bari biriwe bakorana umwe afasha mugenzi we kumusunikira ku igare kuko acuruza ibitoki. Nabagezeho amaze kumutera icyuma bambwira ko yari yamusigayemo amafaranga 1000 amubwira ko azayamuhe ejo.”

“Bamaze kunywa inzonga undi yumva ko agomba kuyamwishyura, agenda amugenda inyuma, bageze hafi y’aho bataha umwe ajya mu rugo azana icyuma akimutera mu mutwe ku buryo yakomeretse bikomeye."

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bahise batabara bafata wa musore wateye icyuma mugenzi we, umwe bamujyana kwa muganga undi bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya Ndego.

Yakomeje avuga kuri ubu umusore watewe icyuma mu mutwe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare akitabwaho.

Yavuze ko bagiye kurushaho kwegera urubyiruko kuko urugomo n’amakimbirane ariho biri kugaragara cyane.

Ati “Aho bisigaye cyane ni mu rubyiruko rukunze gukoresha ibiyobyabwenge , mu bantu bakuru ho biri gucika bisigaye mu rubyiruko narwo turateganya kurwegera tukarukoramo ubukangurambaga bakirinda ibyaha.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nabwo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Gikaya hari hagaragaye abaturage babiri bateranye ibyuma bapfa 200 Frw.