Print

Chicharito wamenyekanye Muri Manchester United mu gahinda ko gutandukana n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2021 Yasuwe: 1547

Uyu mukinnyi wahoze muri Manchester United na West Ham yavuze ko yataye umutwe nyuma yo gupfusha sekuru yakundaga cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yatandukanye n’umugore we ndetse amakuru yagiye hanze n’uku madamu Kohan yahise afata indege yisubirira iwabo muri Australia hamwe n’abana babo bombi mu mwaka ushize.

Uyu mukinnyi yabwiye urubuga rwo muri Amerika The Ringer ati: "Ntabwo nabaye umugabo mwiza nari nkeneye kuba, ntabwo nabaye umubyeyi ukomeye nifuzaga kuba.

Ntabwo namubereye inshuti ikomeye. Ntabwo nabaye umuntu mwiza nifuzaga kuba. ”
Mushiki w’uyu rutahizamu wa LA Galaxy, Ana Silvia, avuga ko urupfu rwa sekuru wabo nawe wahoze akina umupira w’amaguru Tomas Balcazar mu mezi 17 ashize rwabashenguye cyane.

Yagize ati “Byaramuhungabanyije cyane.

Sinzi uko yashoboye gukina muri uriya mwaka w’imikino. Byari bimeze nkaho isi yose iguye mu munota umwe. ”

Hernandez yanze gusubiza ibibazo bijyanye n’umubano we na nyina w’abana be bombi Nowa na Nala.

Urubuga TMZ Sports rwavuze ko umugore wa Chicharito yatanze impapuro za gatanya muri Gashyantare uyu mwaka, avuga ko mugenzi we atigeze mufasha kurera buri munsi abana babo bombi.

Bivugwa ko yasabye uyu mukinnyi ibihumbi 73.000 by’amapawundi buri kwezi kugira ngo amufashe kurera aba bana.

Chicarito yavuze ko sekuru yari “se wa kabiri” bityo urupfu rwe rwamushegeshe cyane bituma atakaje ubushake bwo kubyuka,kurya no gusasa uburiri bwe nyuma y’urupfu rwe.

Ndetse yemeje ko yariraga cyane iyo yabaga ari mu myitozo wenyine mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Chicharito akinira ikipe ya LA Galaxy muri MLS,shampiyona ya Amerika yasinyemo amasezerano y’imyaka 3 muri Mutarama umwaka ushize.



Chicharito yemeje ko yagize uruhare mu gutandukana n’umugore we