Print

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gusambanya umukobwa w’umupfumu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 October 2021 Yasuwe: 4363

Umusore w’imyaka 25 ukomoka mu gace ka Mufakose ka Harare muri Zimbabwe yaryamanye n’umukobwa w’umuvuzi gakondo w’imyaka 14 bimuviramo urupfu nyuma y’iminsi 2 ari mu bubabare bukabije.

Bivugwa ko nyakwigendera Kudakwashe Chiguma yagiye ku babyeyi b’uyu mukobwa yasambanyije w’imyaka 14 asaba imbabazi ndetse anasaba inkari z’uyu yasambanyije kugira ngo azinywe ububabare bugabanuke.

Umwe mu baturanyi b’uyu musore yabwiye H-Metro ko Kudakwashe yemeye ko yakoze imibonano mpuzabitsina n’uyu mukobwa w’umuvuzi gakondo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Yagize ati "Uwo musore yapfuye urupfu rubabaje cyane kuko yabiraga icyuya cyinshi, inda ye yarabyimbye kandi yavuzaga induru cyane kubera ububabare yagiraga igihe cyose akoze ku bugabo.

Twamujyanye kwa muganga aho bamusuzumye umuganga avuga ko arwaye ibisebe.

Ababyeyi ba Kudakwashe batuye mu cyaro kandi ntitwashoboraga kumureba arimo ababara ngo ntitumufashe.

Inshuti ze zamujyanye ku bavuzi benshi gakondo batandukanye muri Mufakose ariko biba iby’ubusa.

Amaherezo yaje kumbwiza ukuri nk’umugore ukuze, ko yaryamanye n’umukobwa w’umuvuzi gakondo.

Yasuye ababyeyi b’umukobwa maze abasaba inkari ze kugira ngo azinywe yongere amahirwe yo kubaho nk’uko bivugwa, ariko barabyanze.Yagiye mu rugo kwicuza ariko ntiyabona ubufasha.

Kudakwashe, umubyinnyi wa Nyau akaba n’umurinzi wa parikingi y’imodoka, bivugwa ko yararanye n’umukobwa w’uyu muvuzi gakondo mu gihe inshuti ye nayo yari kumwe na mukuru w’uyu mwana we w’imyaka 19 y’amavuko ahantu hamwe mu ijoro ryo ku wa gatanu ushize.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Sally Mugabe kugira ngo usuzumwe.