Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#51: Byinshi kuri Hakuzimana Abdou Rashid wavuze ko yari Maneko ya Habyalimana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2021 Yasuwe: 1253

Ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#51 kiragaruka ku buzima bwa HAKUZIMANA Abdou Rashid ubu ufunze akurikiranweho ibyaha birimo no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda! Kuva FPR yafata ubutegetsi ntarabaho atuje! Akunda kuvuga ko avugira Abahutu! Ese uyu mugabo uvuga ko yabaye maneko wa Habyalimana yinjiye muri Politiki gute? Byagenze gute ngo abo binjiranye nka ba Hon Fazir na Hon Abas bakomeze we asigare mu bibazo? Bizarangirira he se?.

Kuya 28 Ukwakira 2021,nibwo Urwego rw’ubushinjacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo uzwi mu biganiro kuri YouTube rumushinja ibyaha byo "guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Hakuzimana Abdou Rashid azwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.

Hari nk’ikiganiro yavugazemo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

Muri uyu mwaka, abaye uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.

Hakuzimana afunzwe nyuma ya Aimable Karasira na Yvonne Idamange bafunzwe muri uyu mwaka, baregwa guhakana cyangwa gupfobya jenoside mu byo batangaje kuri YouTube gusa mu rukiko barabihakanye.