Print

Sam Karenzi yavuze uko yahohotewe n’Umunya-Nigeria akagomba kwitabaza inzego z’umutekano

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 November 2021 Yasuwe: 1993

Sam Karenzi umaze kubaka izina mu itangazamakuru, amaze ukwezi kumwe ari gukora ikiganiro cya mbere gikunzwe mu Rwanda cyitwa Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kigatangira Saa Yine kugeza Saa Saba aho akorana na Horaho Axel na Kalisa Bruno Taifa.

Ubwo yari mu kiganiro ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, Sam Karenzi yasobanuye uko Umunya-Nigeria aherutse kumubangamira akagomba kwitabaza Polisi y’Igihugu kugira ngo imushakire inzira yo gucamo ataha.

Ati “Ejobundi twari twagiye mu birori bya Muramu wanjye yari yasoje amasomo, n’uko imodoka nyiparika imbere y’akabari kamwe ko muri Kigali, ngiye gutaha nsanga Umunya-Nigeria yaje aparika imbere y’imodoka yanjye mbura uko ntaha, mutumaho ngo aze ampe inzira aranga burundu, nagombye kwitabaza Polisi ngo ize inshakire inzira kuko nari kuharara, ariko uratekereza ukuntu umuntu agusanga mu gihugu cyawe agashaka kuguhohotera akubuza uburenganzira bwawe”.

Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.

Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”.

Nubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radio.