Print

Ubuyapani: Umugabo yinjiye muri gari ya moshi atera icyuma abantu 17 barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2021 Yasuwe: 552

Mu Buyapani, umuntu yinjiranye icyuma muri gari ya moshi akomeretsa abantu 17. Abashinzwe umutekano mu murwa mukuru Tokyo bemeje ayo makuru bavuga ko 3 muri abo 17 ari indembe.

Arangije gutera icyuma abantu, yamenye ibikekwa kuba amavuta hasi hanyuma aratwika, abari muri iyo gari ya moshi batahwa n’ubwona bahita batangira gusimbuka baca mu madirisha. Ababibonye bavuze ko byari biteye ubwoba cyane.

Televiziyo zo mu Buyapani zerekanye abazimya umuriro bagerageza kuzimya umuriro banafasha abantu gusohoka. Imwe mu modoka yari yegereye iyo gari ya moshi nayo yahiye.

Uwakoze iryo bara yafunzwe. Polisi yavuze ko ari umuhungu ufite imyaka igera muri 20. Icyamuteye gukora iryo bara kugza ubu ntikiratangazwa.

Iki gitero cy’icyuma cyo kuri iki cyumweru cyabaye icya kabiri kigabwe muri gari ya moshi mu mezi 2 gusa mu Buyapani.

Mu kwezi kwamunani, umugabo w’imyaka 36 yateye icyuma abagera kuri 10, hanyuma aza kubwira polisi ko yari ashaka kwica abagore bose bameze neza.

IJWI RY’AMERIKA