Print

Lt Col Dr Guido Rugumire wabaye mu Buyobozi bw’ibitaro bya Kanombe arashyingurwa uyu munsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2021 Yasuwe: 2116

Lt Col Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu Buyobozi Bukuru bw’Ibitaro bya Kanombe, arashyingurwa kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi ine yitabye Imana.

Uyu musirikare Dr Guido Rugumire wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel wari umaze imyaka 8 ari mu kiruhuko nyuma yo gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.

Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.”

Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.