Shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1 irimo abakinnyi bafite impano mu mupira wamaguru ku isi,ariko Zlatan Ibrahimovic wahoze ari rutahizamu wa Paris Saint-Germain yavuze ko itagishamaje kubera ko yayivuyemo.
Ibra yavuye muri PSG mu 2016 nyuma yo gutsinda ibitego 156 mu mikino 180 yakiniye iriya kipe y’igihangange mu bufaransa.
Kuva icyo gihe yakiniye Manchester United na LA Galaxy mbere yo gusubira mu ikipe akunda cyane ya AC Milan.
Ibrahimovic yatangarije Telefoot ati: "Noneho,murankumbuye mu Bufaransa cyangwa sibyo? Ko navuyeyo muri kuvuga iki, nta na kimwe? Bishobora kuba bitaryoshye gukorera mu Bufaransa ubu."
Ba rutahizamu ba PSG baashobora kugira icyo babivugaho.
Ibyamamare nka Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar bose bakinira ikipe yahoze ikinamo uyu munya Sweden bari mu mbere bateye ubwoba hirya no hino ku isi.
Ku kibuga Parc des Princes huzuye impano,nka Sergio Ramos, Marco Veratti na Achraf Hakimi ni bake mu yandi mazina akomeye mu murwa mukuru w’Ubufaransa.
Kuri iki cyumweru, Zlatan Ibrahimovic yatsinze igitego cya 150 muri Serie A ubwo AC Milan akinira yatsindaga AS Roma ya Jose Mourinho ibitego 2-1,ikomeze kuba iya kabiri irushwa ibitego gusa na Napoli.
Uyu rutahizamu w’umunya Suwede wujuje imyaka 40 mu ntangiriro zuku kwezi,yatsinze igitego cye cya 400 mu makipe yose yanyuzemo.