Print

PSG iri gutekereza gusesa amasezerano na Sergio Ramos wabaswe n’imvune

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2021 Yasuwe: 1389

PSG ngo ikeka ko habayeho amakosa mu gusinyisha uyu myugariro w’imyaka 35 wari ufite imvune ikomeye yanze gukira kugeza nubu.Uyu wahoze ari kapiteni wa Real Madrid yasinye amasezerano y’imyaka ibiri I Paris.

Uyu myugariro ukomoka muri Espagne yerekeje muri PSG ku buntu mu mpeshyi ariko ntarakina na rimwe kubera ikibazo cy’imvune yagize mu itako mu mezi atatu ashize.

Ramos aheruka kugaragara mu kibuga yambaye amabara ya Real Madrid ubwo yatsindwaga umukino wa kimwe cya kabiri kirangiza muri 1/2 cya Champions League na Chelsea ku ya 5 Gicurasi.

Uhinzwe imikino muri PSG,Leonardo yagize ati: "Twari tuzi ko Ramos yagize ikibazo. Twari tuzi byose. Tuzi ibyabaye."

PSG yifuza gutwara Champions League,yarigaragaje ku isoko ryo kugura abakinnyi, izana Ramos, Lionel Messi na Georginio Wijnaldum ku buntu ndetse yongeraho Gianluigi Donnarumma na Achraf Hakimi. ’

PSG yizeye ko Ramos ari hafi kugaruka mu myitozo kandi ashobora gutangira gukina vuba.

Basohoye itangazo mu cyumweru gishize batangaza ko Ramos ari kuvurwa cyabe kugira ngo agaruke mu myitozo bidatinze.

Rigira riti: ’Gahunda yo gukira kwa Sergio Ramos yitaweho n’abakozi bo mu buvuzi,ari kugenda amera neza

’Gukorana imyitozo na bagenzi be bishobora gutekerezwa mu cyumweru gitaha.’

Ramos kandi aherutse kunengwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa L’Equipe ubwo cyasohoraga amashusho avuga ku mvune ya Ramos aho cyavuze ko ameze nk’umuzimu.

Ikipe ya Mauricio Pochettino yinjiye mu kwezi gukomeyekubasaba gukomeza kwitwara neza muri Ligue 1 kandi bakava mu itsinda ritoroshye rya Champions League ari aba mbere.