East Africa’s Got Talent ni irushwana rihuza ibihugu bitandukanye byo mu Karere birimo; Rwanda, Burundi, Uganga na Kenya rikibanda ku banyempano batangaje haba mu kuririmba, mu gusetsa, ubugenge n’ibindi. Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere mu maka wa 2019 nibwo itsinda Esther &Ezekiel ryo muri Uganda ryahigitse abandi maze rigenerwa igihembo nko guteza imbere impano yabo.
Abavandimwe bo muri Uganda Esther na Ezekiyeli Mutesasira, batsindiye igihembo cya East Africa’s Got Talent 2019 barinubira ko batarabona igihembo basezerayijwe kigana n’ibihumbi $50.
Aba bana babinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook, babanje gushimira ababatoye, bati, “Nimwe mwadutoye, twari twaratakaje ibyiringiro ariko ku bw’ubuntu bw’Imana twegukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.”
Nyuma yo gushimira ababatoye muri iri rushanwa, baboneyeho kubibutsa ko amafaranga bari baremerewe, imyaka ibaye ibiri batarayabona.
Bati “Kugeza uyu munsi ntabwo turabona amafaranga twatsindiye nk’igihembo, birababaje kumara imyaka ibiri dutegereje.”
Igitangaje ni uko aba bana Esther & Ezekiel kuva icyo gihe batazi uko byagenze n’aho amafaranga bahembwe yarengeye. Ibi bibabaza abantu batandukanye kuba iri rushanwa ryarabayemo uburiganya bukomeye, ibyatumye umuririmbyi Eddy Kenzo ababara cyane agatunga agatoki abategura irushanwa aho abashinja kurya ruswa. Eddy Kenzo ati: “Tugomba kubisangiza ahantu hose ukuntu isi irimo ruswa. Birababaje cyane. ”
Umunyarwenya Anne Kansiime nawe yunze mu rya Eddy Kenzo, ashinja abateguye iri rushanwa kutaba inyangamugayo no kwangiza intumbero y’abahanzi bafite icyizere. Yagize ati: "Ntabwo byemewe ukuntu abantu bacu badashishoza kandi batitonda. Ibi birababaje cyane, biraca intege cyane kandi bitesha umutwe. Rimwe na rimwe, ibyiringiro gusa ni uko buri wese amaherezo abona ibazaba kuri bo (Abatsindiye East Africa’s Got Talent) mwishyure #EzekiyeliAndEstherMutesasira. ”