Iki gitaramo cyabaye icy’amateka bitewe n’uko ari cyo cya mbere cyari kibaye nyuma y’igihe kinini cyari gishize hataba ibitaramo, abantu bakumbuye kubyina, kumva no kureba abahanzi bari bamaze igihe bigaruriye imitima yabo.
Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze. Yaririmbye iminota itarenze 30.
Abazi umuziki bazi indirimbo yitwa ‘Nitwebwe’ ndetse ni imwe mu mvugo yaharawe cyane n’urubyiruko bitewe n’iyi ndirimbo uburyo yakunzwe n’uburyo aba bahanzi bafatwa nk’abami b’injyana ya KinyaTrap bamenyekanye cyane kubera yo.
Abantu benshi ntibari bazi ko B Threy na Bushali bakongera guhurira ku rubyiniro rumwe ariko baratunguranye ubwo bazaga ari batatu ku rubyiniro ndetse bakishimirwa n’abafana bikomeye
Ibyuma byarabatengushye
Ibyuma byarabatengushye cyane nk’igihe Dj Toxxyk yageraga ku rubyiniro, igihe Bushali yari ari ku rubyiniro nabwo Mikoro ye yarazimye igihe kinini aza gusaba ko yasubizwaho, ndetse na Ish Kevi ubwe hari aho yasabye ko bamushyiriraho mikoro.
Abafana barizihiwe cyane bari biganjemo urubyiruko
Nyuma y’igihe kinini batabyina ndetse ntacyo bakora cyijyanye n’umuziki usibye kuwumvira ku mbuga nkoranyambaga bongeye kwizihirwa cyane mu gitamo cya Ish Kevin barabyina karahava.
Barizihiwe cyane kugeza n’aho babasabye gutandukana bagashyiramo metero biranga cyane ko bitari gukunda abantu bafite inyota yo kubyina umuziki wari uri ahongaho ndetse byari ibicika.
Igitaramo cyitabiriwe ku buryo bushimishije. Abakiri bato bakunda umuziki w’abahanzi bakiri bato ariko bagezweho bari babukereye ari nako bafatanya n’abafana kuririmba indirimbo zabo.
Amasaha yari ateganyijwe iyo yubahirizwa, Trapish Concert igatangirira igihe buri muhanzi yari gutanga ibyishimo yisanzuye ariko siko byagenze kuko Ish Kevin wari witeguye kuririmba indirimbo ze nyinshi yatunguwe no gukurwa ku rubyiniro kuko amasaha yari ageze. Yaririmbye iminota itarenze 30.
Ish Kevin yeretswe urukundo mu gitaramo akoze kirimo abafana benshi
wari umuhanzi utagerejweho kwiyereka abafana be yageze ku rubyiniro ahagana saa 21:40’. Nibura abanyakirori bari bizeye kuryoherwa n’ibihangano bye ariko nyuma y’iminota 20 urubyiniro rwahinduye isura.
Abafana baryohewe
Amatara bayajimije, bityo ureba neza ahita abonako igikurikiraho ari ugutaha. Ubundi rero nibyo kuko abahanzi bari benshi ku buryo bakoresheje umwanya muto
Nabo ubwabo yaba Confy, Bushali, B-Threy, ntibahawe umwanya uhagije wo kuririmba indirimbo zabo.
Iki gitaramo cyagaragayemo ubufatanye hagati ya Bushali na B-Threy yahaye icyubahiro akamuhamagara ku rubyiniro
Kivumbi King yiyeretse abafana bari biganje abarangije amashuri yisumbuye n’abari muri kaminuza n’urubyiruko rukunda ibirori. Ucishije amaso mu bari bahari wabonako nta bantu bakuru bari mu myaka ya za 50 kuzamura bari bahari.
Ariel Wayz yitabiriye
Icyokora abahanzi barimo Young Grace,abavanga imiziki barimo Dj Briane, umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, producer Madebeat n’abandi baba muri showbiz bari bitabiriye icyo gitaramo cy’abakiri bato.
Bushali yahamagawe na Mike Kayihura bafatanya kuririmba
Abavanga imiziki barimo Dj Marnaud, Dj Toxxyk n’abandi bataragira amazina ahambaye barimo bavanga imiziki. Ni ibintu wabonagako biri gutanga ibyishimo ku bitabiriye.