Print

Miss Keza Joannah yakorewe yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 November 2021 Yasuwe: 2520

Ibirori bya Bridal Shower byabaye muri mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka ndetse n’abyamamare bizwi mu Rwanda.

Mu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda, harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore witwa Murinzi Michel bamaze igihe bakundana.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakuru kuri KISS FM yambitswe impeta y’umubano n’uyu mukunzi we mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021.

Miss Bagwire yashyize kuri konti ye ya Instagram, amafoto amugaragaza yambikwa impeta y’urukundo, anahoberana n’uyu mukunzi we,wamusabye kumubera umugore akabyemera.

Bagwire yanditse ati "Twamaze gufata umwanzuro w’iteka ryose.Rukundo rwanjye wakoze guha ubu buzima igisobanuro.Hari ubuzima bwiza imbere."

Miss Bagwire Keza Joannah akora ikiganiro ‘Girls talk’ kuri Kiss Fm ahuriramo na mugenzi we Cyuzuzo Jean d’Arc.


Uyu mukobwa mu 2018, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Mount Kenya University.

Mu 2015, uyu mukobwa yahataniye ikamba rya Miss Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga w’Umurage.