Print

Abafana binjiye mu kibuga bamenagura VAR bayishinja kubiba ikipe yabo igatsindwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2021 Yasuwe: 1788

Ku cyumweru, abakinnyi ba Gremio bahatiwe guhungira mu rwambariro nyuma yuko abafana bari barakaye cyane bamanutse mu kibuga nyuma yo gutsindwa na Palmeiras ibitego 3-1.

Abafana bamanutse mu kibuga cya Arena do Gremio kugira ngo basenye ikoranabuhanga rya VAR nyuma y’uko igitego cya Elias cyanzwe ngo yaraririye kandi cyarashoboraga kubahesha amanota.

Ahubwo, batsinzwe igitego ku munota wa 94 n’uwitwa Breno Lopes washimangiye intsinzi ku bashyitsi bituma Gremio ijya mu mazi abira yo kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nk’uko Globo Esporte ibitangaza ngo nyuma y’ifirimbi ya nyuma, abafana bagaragaje uburakari bwabo ubwo binjiraga mu kibuga bamenagura VAR, hamwe n’ibikoresho by’abafotora.

Abakinnyi bahise bahungura mu rwambariro kugira ngo bahunge agatsiko k’abafana kari karakaye, umukinnyi wo hagati wa Palmeiras Raphael Veiga areka ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo ahungire mu rwambariro.

Abafana b’amakipe yombi bararwanye karahava,baterana ibipfunsi ahegereye ikirahuri kibatandukanya

Abafana baje kuva mu kibuga bagaruka muri sidate nyuma yuko abapolisi bahosha imvururu bageze aho,bakabiraramo n’inkoni bagakwira imishwaro.

Ubu Gremio ashobora guhanishwa gufungirwaa stade imikino icumi hamwe n’amande ya miliyoni 13 zamapawundi.

Umushinjacyaha mukuru,Ronaldo Botelho Piacente yagize ati: "Ibihano byo kwinjira mu kibuga ku bafana bishobora guhanishwa amande agera kuri miliyoni 12.9 z’amapawundi no gukina imiryango ya stade ifunze imikino igera ku 10.

"Gufunga sitade bibaho gusa mu bihe bikomeye, kandi muri uru rubanza biragaragara ko bikomeye.

"Ndashaka ko Gremio ihanwa, ariko urubanza ruzashyirwa mu rukiko."

Umufana umwe yagize icyo avuga kuri ibi bikorwa by’urugomo by’abafana, yanditse kuri Twitter ati: "Nzi neza ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwo guhangana na VAR."

Ubundi butumwa: "Ndashaka kuvuga ko ubu ari inzira imwe yo guhangana na VAR."

Uwa gatatu yongeyeho ati: "Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo barihariye."

Hagati aho, umwe yavuze gusa ati: "Gira ishyaka, ariko ibi ntawe bigirira akamaro."