Print

AMAFOTO 10! Ihere ijisho uburanga n’ubwiza bwa Miss Urugeni uri mu ndirimbo nshya Bravan ‘TIKU TIKU’

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 November 2021 Yasuwe: 2328

Mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa usanzwe atuye mu Bufaransa yari mu Rwanda mu biruhuko no gusura umuryango we ari bwo Yvan Buravan yamwegereye amusaba ko yagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

Nyuma yo kwemeranya ku byo buri ruhande ruri butange, Yvan Buravan yifashishije Urugeni mu mashusho y’indirimbo ye ‘Tiku Tiku’ yamaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa YouTube, mu gihe k’iminsi 2 yonyine imaze igiye hanze .

Urugeni ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa France 2021, irushanwa ngarukamwaka ritora umukobwa uhiga abandi uburanga mu Banyafurika batuye mu Bufaransa.


Muri iri rushanwa, Urugeni uhagarariye u Rwanda ahataniye ikamba n’abakobwa bakomoka muri; Mali, Tchad, Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Cameroun, Cap Vert na Nigeria.

Uyu mukobwa w’imyaka 20, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze mu 2000.