Print

Itsinda rya Active ryari rikumbuwe ryagarutse mu muziki n’amasezerano mashya

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 November 2021 Yasuwe: 558

Iyi kompanyi nshya mu muziki yitwa Dondada Entertainment yasohoye itangazo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021 rigenewe abanyamakuru, ivuga ko yagiranye amasezerano y’imyaka itandatu n’itsinda rya Active. Kandi ko mu gihe bamurika iyi kompanyi ku mugaragaro bishimiye gutangaza ko abahanzi ba mbere bagiye gufasha aribo itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu.

Dondada Entertainment yatangaje ko bagiye gukorana kandi ko intego yabo ari “Ukubagarura mu ruhando rw’abahanzi kandi bafite icyizere cy’umuziki wabo uzabasha kurenga imbibi.”

Dondada Entertainment yashinzwe mu 2018, yandikwa mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB. Iyi kompanyi ivuga ko ikorera mu Rwanda ariko ko ishaka kwagukira no mu bindi bihugu.

Bavuga ko bafite intego yo gushyigikira mu buryo bwagutse urugendo rw’iterambere rw’imyidagaduro mu Rwanda n’ahandi.

Imyaka ibiri yari ishize, Active badakora umuziki ndetse byavugwaga ko buri umwe yaciye inzira ze.

Iri tsinda rigarutse mu muziki nyuma y’uko ritandukanye n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya New Level yafashaga. Kuri ubu, bamaze gufata amajwi y’indirimbo zabo nshya bagomba gusohora mu minsi iri imbere.