Print

Umugabo yishe umugore we bari bamaze iminsi 4 bashyingiranwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2021 Yasuwe: 3037

Umugabo yatawe muri yombi n’abapolisi azira kwica umugeni we - nyuma y’iminsi ine bakoze ubukwe imbere y’inshuti n’abavandimwe.

Ku cyumweru, Trag Dawn Walker, ufite imyaka 52, bamusanze yashyizwe mu ivarisi iruhande rw’ikibuga abana bakiniraho.

Dawn na Thomas Nutt w’imyaka 45, bashyingiranwe ku wa gatatu ushize ku biro by’iyandikisha.

Ubu bwicanyi buteye ubwoba bwaje nyuma y’uko aba bashakanye bifotozanya ku biro by’iyandikisha ku wa gatatu.

Bafotowe basinya mu igitabo muri Halifax, muri West Yorks, nyuma y’imihango y’ubukwe yitabiriwe n’imiryango n’inshuti.

Papa-w’abana batatu Nutt yari yambaye ikositimu y’umukara hamwe na karuvati itukura mu gihe Dawn yari yambaye umwenda utukura.

Abashyitsi bavuze uburyo aba bashakanye bateguye ubukwe amezi menshi nyuma yo kwambikana impeta muri Mutarama 2020.

Umwe yagize ati: "Dawn na Tommo bari bakundanye cyane. Sinshobora kwizera ibyabaye.

"Byari ubukwe bwiza kandi Dawn yasaga neza.

"Bagombaga kuba bategerezanyije amatsiko ubuzima burebure, bunejeje bari hamwe.

"Gusa sinshobora kwizera ko ibintu nk’ibi byabaye vuba nyuma yo gushyingirwa."

Umuvandimwe wa Dawn, Lisa Walker w’imyaka 49, yaranditse ati: "Umutima wanjye washenguwe."

Umukobwa wa Dawn witwa Codie-Marie Shaw, w’imyaka 30, yongeyeho ati: "Ntuzave ku bintu kugeza ugiye - Nize mu nzira igoye."

Amakipe y’abashinzwe gukusanya ibimenyetso yakomeje gusura urugo rw’aba bombi i Brighouse, muri West Yorks kugira ngo babone ibimenyetso.

Dawn, wari ufite abana babiri yakuye ku mugabo wa mbere.amakuru aremeza ko bamunize.

Mu ijoro ryakeye, umuvugizi wa polisi mu burengerazuba bwa Yorkshire yagize ati: "Turemeza ko umurambo w’umugore wabonetse muri Halifax.

"Umugabo w’imyaka 45 yatawe muri yombi akekwaho ubwicanyi kandi arakomeza gufungwa muri iki gihe.

"Polisi ntirashakisha byimazeyo abandi bantu bakekwaho urwo rupfu."