Print

DR Congo: Umujyi wa Bukavu watewe n’inyeshyamba haba imirwano ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2021 Yasuwe: 975

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya, nk’uko abahatuye babivuga.

Imirwano y’abateye n’ingabo za leta bivugwa ko yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro - batari abasirikare b’igihugu - bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu itangazo, Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo Theo Kasi Ngwabidje yatangaje ko ingabo ziri maso kandi "zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi."

Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi "abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe".

Abaturage bamwe bo baratangaza ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

Hamaze gutangazwa umubare w’abantu baguye mu gitero cy’inyeshyamba mu mujyi wa Bukavu wegereye uwa Rusizi wo mu Rwanda aho inyeshyamba 6 zahasize ubuzima, abasirikare 2 n’umupolisi ba leta na bo baguye muri iyo mirwano.

Amakuru avuga ko abagera kuri 36 bafashwe mpiri mu gihe hafashwe intwaro 14 z’intambara.

BBC