Print

Umunyamakuru Taifa arashinja Miss Muyago kuba imbarutso yo gusubira inyuma kwa Kimenyi Yves

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 November 2021 Yasuwe: 4176

Umunyamakuru w’imikino kuri radio ya Fine FM Bruno Taifa yibasiye umukunzi w’umunyezamu wa Kiyovu Sports fc ,Kimenyi Yves kuba imbarutso yo gusubira inyuma kwa Kimenyi Yves agatsindwa cyane mu izamu .

Ibi yabitangaje nyuma yaho AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, biha amahirwe AS Kigali yo kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota atandatu.

Yagize ati” Njyewe Mama Miguel ngufiteho ikibazo,umugabo twamuguhaye ameze neza afite umugongo urimo rasoro ameze neza, none umutugarurire akitwa rasoro zo ku ruhande reka da…”


Kimenyi Yves wagaragaje urwego ruri hasi n’amakosa menshi muri uyu mukino, akora amakosa yatanze ibitego birimo nicyo ku munota wa 84’ ubwo yatangaga cadeaux kuri Niyibizi Ramadhan watsinze igitego cya kane cya AS Kigali, cyashyize akadomo ku cyizere cy’abafana ba Kiyovu cyo kwishyura ibitego batsinzwe n’ubwo n’ubundi byari bigoye ko babikora.


Comments

Muvala Valens 5 November 2021

Birasanzweko umukinnyi ashobora kutitwara neza mu mukino ariko ntibivuzeko azitwara nabi mumikino yose.Kunenga umukinnyi kumukino umwe byerekana ubushishozi nubumenyi buke muri ruhago.


John 3 November 2021

Abakinnyi bo mu Rwanda nta ntego bagira yo kurenga imbibing.
Bagira intego yo gukundwa n’imkumi ngo nziza!!! Uretse ko n’abo bakundana badakanganye


3 November 2021

Nazibaho uwo muteka mutwe