Print

Musanze: Umukecuru w’imyaka 85 uba mu nzu yenda kumugwaho aratabaza ubuyobozi n’abagiraneza

Yanditwe na: 3 November 2021 Yasuwe: 1341

Uyu mukecuru abana mu nzu n’umukobwa we nawe ufite ubumuga bw’amaguru n’umwuzukuru we umwe.

Avuga ko inkunga Leta igenera abatishoboye atakiyihabwa, ko ubuyobozi bw’umurenge bwaje ku mukuramo ku mpamvu atamenye.

Kuri ubu avuga ko abayeho nabi bikomeye kuko niyo arwaye atabasha kubona ubuvuzi ku mpavu zuko atagira mituweli.

Abaturanyi be nabo bemeza ko uyu muryango ubayeho nabi ko bakwiye guhabwa ubufasha mu maguru mashya dore ko nta n’isambu bigirira.

Ku murongo wa telephone,Umuryango wavugishije umuyobozi w’akagari ka Murago kuri iki kibazo cy’uyu mukecuru,ahita akupa telefoni ye.

Gusa tuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga yatubwiye ko uwo mukecuru yishoboye ko n’ikibazo yaba afite yaba ariwe wakiteye, ngo kuko yahaye abana be amasambu we ariyibagirwa.Avuga ko abana be bagomba kumufasha.

Nubwo uyu muyobozi w’umurenge abivuga gutyo, abaturanyi b’uyu mukecuru bemeza ko abayeho nabi ko acyeneye ubufasha bwa leta ko nabo bana be batishoboye.

Uwitwa Dusabimana n’umuturanyi we yadutangarije ko uyu muryango utunzwe no gusabiriza.

Ati “ Umukobwa w’uyu mukecuru ubana n’ubumuga bw’amaguru iyo atagiye gusabiriza baraburara, gusa nk’abaturanyi iyo bejeje ibirayi barabaha bakabona ibyo bararira.

Yakomeje abasabira gusubizwa mu bahabwa ingoboka (amafaranga leta igenera abatishoboye) bakanubakirwa inzu kuko iyo bafite iva bikomeye.

MUNYARIBANJE Faustin twaganiriye, yavuze ko utagira epfo na ruguru,usibye iyo nzu babamo nayo ishaje.Akomeza avuga ko uwo mubyeyi atunzwe n’abagiraneza bamugirira impuhwe kuko abayeho afunguza.Yasabye leta ko yafasha uyu mukecuru akagira amasaziro meza bakamusubiza mu bahabwa ingoboka.

Abaturage bavuze ko uyu mukecuru afite abana yabyaye harimo n’uwo babana ubana n’ubumuga bw’amaguru, ariko nabo bandi ubwabo batishoboye.

Hari amajwi twaje kubona y’umuyobozi w’umurenge, abwira uwasabaga ubufasha ati “muzabwire itangazamakuru abe ariryo ribashakira ubufasha nkuko mwirirwa murihamagara.”

Ku murongo wa telephone twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Musanze kuri iki kibazo atubwira ko adushakira nimero y’undi muntu twabibaza, gusa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntiyongeye gusubiza.

Inzego z’ibanze hirya no hino zitungwa agatoki ko zigira uruhare mu gutuma inkunga leta igenera abatishoboye bamwe itabagereho ahubwo ikabona abishoboye.

Inkuru ya NAHIMANA Dieudonne


Comments

MBABAZI 3 November 2021

Wakwongeraho iki ? Mutabare!!!!!!!