Print

Umutoza Ole yarenzwe n’ibyishimo yahawe na Cristiano Ronaldo amwita "Micheal Jordan"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2021 Yasuwe: 3987

Ronaldo yakijije urubwa umutoza wa United Ole Gunnar Solskjaer ubwo yatsindiraga United ibitego 2 mu mukino yanganyijemo ibitego 2-2 na Atalanta, birimo icyo kwishyura yatsinze mu masegonda ya nyuma y’umukino.

Solskjaer yavuze ko Ronaldo yakoreye amashitani atukura ibyo umunyabigwi muri Basketball,Micheal Jordan yakoreraga Chicago Bulls, nkuko bigaragara muri filimi mbarankuru ya Netflix yiswe "The Last Dance".

Solskjaer yagize ati: “Ukinira Manchester United cyangwa Chicago Bulls kuko ushobora kuzana ibi bihe byiza.

Nzi neza ko Chicago Bulls itigeze yanga kugira Michael Jordan. Kandi niko Cristiano ameze kuri twe.

"Niba hari umuntu ushaka amahirwe yo gutsinda no ku munota wa nyuma -ni Cristiano. Buriya buhanga yakoresheje atera ririya shoti buratangaje.

Twese dufite umumaro n’inshingano kandi kuri twe ni umuyobozi kandi atsinda ibitego. Agenda arushaho kuba mwiza. ”

Uyu mukinnyi ukomeye w’umunya Portugal, ufite imyaka 36, ​​yatsinze ibitego kuri buri mpera ya buri gice i Bergamo kugira ngo aheshe amanota United ikomeze kuba ku mwanya wa mbere mu itsinda F muri UEFA Champions League.

Ronaldo yahesheje United amanota atanu kuri arindwi iheruka kubona ndetse amaze gutsinda ibitego icyenda mu mikino 11 amaze gukina,kuva yagaruka muri United.


Ole yavuze ko Ronaldo ari Micheal Jordan we