Print

DR Congo: Abantu icyenda bapfiriye mu mirwano y’inyeshyamba zateye Bukavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2021 Yasuwe: 828

Theo Kasi Ngwabidje yavuze ko muri bo batandatu ari abagabye ibi bitero, abandi babiri ari abasirikare babiri n’umupolisi umwe.

Kuva mu ijoro ryo kuwa kabiri abantu bitwaje intwaro bataramenyekana neza bateye umujyi wa Bukavu ahumvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya.

Imirwano yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ikaba yari icyumvikana kugeza saa mbili za mu gitondo mu bice bimwe na bimwe bya Bukavu, nk’uko umwe mu batuye mu gace ka Kadutu yabibwiye BBC.

Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu abategetsi beretse itangazamakuru abagabo 36 bavuga ko bari mu bateye bafashwe.

Ubuzima ntiburasubira nka mbere mu mujyi wa Bukavu nubwo amaduka amwe yongeye gutangira gufungura ku gicamunsi cya none.

Ngwabidje ntabwo yabwiye abanyamakuru abateye abo ari bo, yavuze ko "iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ababikoze n’ababari inyuma."

Yagize ati: "Bukavu ntabwo yafashwe, aha turi ni i Bukavu, twagize ikibazo gikomeye ariko ndahumuriza abaturage bacu"

Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro - batari abasirikare b’igihugu - bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuwa gatatu yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

BBC