Print

Abakobwa bari barashimuswe kugira ngo babyare abana bo kugurisha batabawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2021 Yasuwe: 3935

Abaturage ba Nigeriya batunguwe n’itsinda ry’abantu bashimutaga abagore hanyuma bakabahatira kubyara abana bo kugurisha hirya no hino ku isi.

Iri tsinda ryafashwe n’inzego zishinzwe umutekano,ryari rifite amazu ryashyiragamo abagore bashimuswe kugira ngo baterwe inda babyare abana.

Aba bagore ngo bafatwaga ku ngufu n’abantu batazi bakabatera inda,hanyuma bakabyara abana bakagurishwa nyuma.

Abakobwa bato bafatwaga ntabwo babaga bazi ibyerekeye iki gikorwa kitemewe kuko bamwe babatwaraga babizeza ko bazabafasha kwerekeza mu bihugu byo hanze gukorera amafaranga menshi.

Abakora muri iri tsinda babeshyaga abakobwa n’abagore ko bazahabwa akazi keza kandi bagahembwa akayabo bikarangira bajyanwe gufungirwa mu mazu batemerewe gusohoka.

Ababaga batwite bahabwaga ikizere cyo kwitabwaho. Aba bakobwa basabwaga kubyara abana benshi bashoboka.

Babyaraga abana ntibongere kubabona. Aba bana bagurishwaga mu mahanga ku mpamvu zitandukanye.

Kugira ngo hatagira ubakeka, abashimutaga aba bakobwa bahaga ubufasha abantu bafitanye isano n’aba bakobwa.

Abapolisi bashoboye guta muri yombi abakoraga ibi bikorwa ndetse bafunga ubucuruzi bwabo.

Abakobwa bagera kuri 30 bafite imyaka kuva kuri 15 kugeza kuri 17 bararekuwe. Abapolisi ndetse bakijije abana babo. Abagore 19 batwite na bo bakuwe mu maboko y’abo bagizi ba nabi.