Print

Umuhanzi Adekunle Gold waraye usesekaye I Kigali yakiriwe muburyo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 November 2021 Yasuwe: 1575

Uyu muhanzi yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021. Yahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed International Airport mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akomereza Addis Ababa Bole International Airport cyo muri Ethiopia, agera mu Rwanda.

Adekunle ntiyakiriwe n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19. Gusa, kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021 saa tanu z’amanywa, aragirana ikiganiro n’itangazamakuru kibera kuri Grand Legacy mu Mujyi wa Kigali.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa kane, azahura kandi aganire n’abakunzi be mu birori bizabera ahitwa Choma’d Bar&Grill, aho kwinjira ari 15, 000 Frw.

Ni ku nshuro ya mbere, Adekunle agiye gutaramira mu Rwanda. Aherutse kwifata amashusho avuga ko azasigira Abanyarwanda urwibutso.

Mbere y’uko agera mu Rwanda, mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko indirimbo ye yise ‘Okay’ ari yo ya mbere mu ndirimbo ze yashakishijwe (streamed) cyane kuri Apple.

Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yageze aho yumva acitse intege, ariko Oluwagbeminiyi amutera akanyabugabo. Ati “Umuziki ni ukugira ukwizera koko.”

Adekunle Gold ugiye gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya mbere azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Something different’ yageze mu Rwanda yizihiwe

Adekunle ategerejwe mu gitaramo cyatewe inkunga na Mützig kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021