Print

Abahanzi bakomeye muri East Africa bakomeje gusaba abakunzi babo kwitabira igitaramo cya Bruce Melodie

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 November 2021 Yasuwe: 1034

Harmonize ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram naho Ykee Benda akurikirwa n’abarenga ibihumbi 670 kuri Instagram , bose bagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n’intambwe yateye mu muziki.

Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Eddy Kenzo, Ykee Benda na Harmonize avuga ko ‘ibi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi mu muziki’ kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati “Mwabyumvise abami babyivugiye.”

View this post on Instagram

A post shared by BRUCE MELODIE (@brucemelodie)

Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, nawe yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise ‘umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

View this post on Instagram

A post shared by BRUCE MELODIE (@brucemelodie)

Uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy’ibikorwa by’indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ben Pol ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 4 kuri Instagram, aboneraho gutumira buri wese kuzitabira igitaramo cy’uyu muhanzi.

Ati “Mushyigikire umuvandimwe wanjye, nkwifurije indi myaka myinshi ukora ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki.”

Harabura iminsi itatu, umuhanzi Itahiwacu Bruce waryubatse mu muziki nka Bruce Melodie, agakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

Ni imyaka asobanura ko yatumye aba udasanzwe mu muziki, ashyigikiwe n’abafana. Avuga ko azakora ibishoboka byose agatanga ibyishimo ku bakunzi be, ‘nk’aho ari bwo bwa nyuma’.

Abantu batandukanye bamukunze mu bihe bitandukanye, nabo bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bazitabira igitaramo cye uko byagenda kose.

Bruce Melodie azakora iki gitaramo acurangiwe n’itsinda rya Symphony Band. Ndetse avuga ko azaririmba indirimbo ze hafi ya zose, kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku ndirimbo aheruka gusohora.

Kugeza ubu, yamaze gutangaza abahanzi barimo Itorero bazamufasha gususurutsa abantu. Barimo umuraperi Riderman, Niyo Bosco, Papa Cyangwe ndetse na Christopher bamaze igihe kinini badahurira ku rubyiniro.

Hari kandi umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album yise ‘Kemotherapist’,