Print

Karongi: Minisitiri Gatabazi yaburiye abangisha abandi inkingo za Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2021 Yasuwe: 648

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021,Minisitri w’Ubuzima,Dr.Daniel Ngamije na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney bagiriye uruzinduko mu karere ka Karongi mu bukangurambaga mu birebana no gukingira no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,yasabye abanya Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo za COVID19 barimo amadina amwe n’amwe ko bayireka,bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Ni myuma y’uko mu mirenge imwe y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda nta kibazo cy’inkingo rufite kubera ko Umukuru w’igihugu Paul Kagame akomeje gukora ibishoboka kugira ngo ziboneke bityo n’umubare w’abakingirwa urusheho kwiyongera.

Ni mu gihe abamaze guhabwa nibura doze ya 1 y’urukingo basaga miliyoni 4 mu gihe abakingiwe byuzuye basaga miliyoni 2.1.