Print

Rubavu: Barinubira kubura aho bashyingura ababo

Yanditwe na: 4 November 2021 Yasuwe: 754

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu barinubira kubura aho bashyingura ababo bapfuye,bakaba basaba ubuyobozi bw’aka karere kubashakira irimbi ryo gushyinguramo ngo dore ko niryo bifashishaga ryo mu Karundo ryamaze kuzura.

Aba baturage bavuga ko nibikomeza bazajya bajya gushyingura bagatuburura undi muntu wahashyinguwe.

Ibi bihangayikishije abaturage kuko ngo nta rindi rimbi rihari mu yindi mirenge yose usibye iryo mu Karundo ryuzuye.

Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imirimo rusange yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bamaze gushaka irindi rimbi.

Yagize ati "Nibyo koko birahangayikishije, ariko irimbi ryo mu Karundo ntabwo riruzura neza.Tumaze kugura ahangana Na hegitale eshatu aho duteganya kwimurira irimbi rindi.Turi gushaka gukemura icyo kibazo vuba aha."

Umunyamakuru yamubajije iby’irimbi ritubakiye abashyinguyemo binubira bitewe nuko amatungo yirirwa hejuru y’imva z’abantu babo.

Yagize ati "Icyo kibazo CY’irimbi ritubakiye kiri mu nyigo, bitarenze ukwezi kwa kane kizaba cyakemutse Kandi n’imirenge idafite aho gushyingura tubirimo bitarambiranye bizakemuka.

Alfred Ntakirutimana/UMURYANGO.RW