Print

RDC: Abayobozi bakomeye bose basubitse imirimo kugira ngo bajye kwakira Perezida Tshisekedi avuye mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2021 Yasuwe: 2393

Perezida FelixTshisekedi yakiriwe n’imbaga y’abaepite n’abandi bantu bakomeye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriye muri Israel n’i Burayi.

Imirimo y’inteko ishinga amategeko yari iteganijwe kuri uyu wa kane yasubitswe muri RDC kubera ko abadepite bagombaga kujya kwakira Umukuru w’igihugu ukubutse mu mahanga.

Nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangaje, "imbaga y’abantu benshi yari ifite ibyishimo byinshi ndetse yaririmbaga indirimbo zo gushimira Perezida Tshisekedi ubwo yari agarutse avuye mu ruzinduko rukomeye mu mahanga.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abantu benshi buzuye imihanda baje kureba Perezida Tshisekedi bafashe amabendera ndetse bari kuririmba cyane.

Televiziyo y’igihugu, RTNC yasabye yerekanye imbonankubone, kugaruka kwa Felix Tshisekedi mu gihugu.

Abayobozi benshi mu gihugu barimo Minisitiri w’intebe, Jean-Michel Sama Lukonde na Perezida wa Sena, Modeste Bahati Lukwebo, basanzwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili.

Hari kandi abadepite benshi b’igihugu, abasenateri na ba guverineri bamwe bo mu ntara bakoze urugendo baza I Kinshasa kugira ngo barebe kugaruka kwa perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Abarwanashyaka benshi bo mu mashyaka ya politiki yibumbiye muri "’Union Sacrée de la Nation" nabo bari bahari. Aba ntibahwemye kuririmba indirimbo zubaha Umukuru wigihugu.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Christophe Mboso N’kodia n’umwe mu bamwungirije, Jean-Marc Kabund, bahamagariye abaturage ba Kinshasa kwakira neza Perezida Tshisekedi kuri uyu wa kane.

Perezida Tshisekedi na Paul Kagame bari bitabiriye inama ya G20.