Print

Myugariro Nyandwi Sadam yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2021 Yasuwe: 1123

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021.

Bombi bazasezerana mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi mu muhango uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020,nibwo Nyandwi Sadam yateye ivi yambika impeta Denise mu birori byabereye kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo.

Nyandwi Sadam yarahiriye kubana na Denise nyuma y’imyaka isaga 5 bakundana.

Ubwo yateraga ivi,Nyandwi Sadam yatangaje ko impamvu yahisemo kuzabana n’uyu mukobwa ari uko ari mukobwa witonda kandi abona amunyuze umutima.

Yagize ati"ni umukobwa mwiza kandi witonda, igihe tumaranye nasanze ari we wambera umwunganizi kuko hari byinshi duhuje."

Nyandwi Sadam yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir FC maze kuva muri 2017 asinyira Rayon Sports, mu Kuboza 2019 yaje kwerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.