Print

Umugabo yaboze igitsina nyuma yo kurumwa n’inzoka ari mu bwiherero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2021 Yasuwe: 1699

Uyu mugabo w’imyaka 47, ukomoka mu Buholandi, yagiye mu bwiherero ubwo yari mu bukerarugendo yasuye pariki muri Afurika y’Epfo,nyuma yumva afite uburibwe bukabije ku gitsina cye.

Amaze kureba hasi, uyu mugabo yamenye ko yarumwe na cobra ifite ubumara bukabije yari yihishe imbere mu musarani.

Ikinyamakuru Mail kivuga ko uyu mugabo wari mu buribwe yategereje amasaha agera kuri atatu mbere yuko indege ya kajugujugu iza kumujyana mu bitaro byegereye aho nko ku bilometero 220 nubwo yabanje guhabwa ubuvuzi bwibanze.

Mu nzira yagiye avurwa indwara ya necrosis iterwa no kurumwa n’inyamaswa y’ubumara.

Uwatanze amakuru yagize ati: "Muri icyo gihe, yumvise afite uburibwe bwinshi mu gitsina cye ndetse n’ububabare bwazamutse mu kibero cye kugeza ku rubavu, mu gituza hejuru, no mu nda.

"Yavuzweho kandi kuruka ariko nta burwayi bwo mu mutwe.

Nyuma yaje kuvurwa byihutirwa ariko inyama nyinshi zo ku gitsina cye ntizashoboye gukira kandi byabaye ngombwa ko zikurwaho

Nyuma yo gusubizwa mu Buholandi nyuma yiminsi icyenda,yakuweho igice kinini cy’igitsina cye hanyuma abaganga bongera kubaka imyanya ndangagitsina ye bakoresheje inyama ze bakuye ku kibero.

Umwaka umwe nyuma yo guhura n’aka kaga,uyu mugabo ngo yarakize burundu ndetse n’igitsina cye kirakora neza.