Print

Botswana: Umupasiteri washatse abagore 2 yavuze ikintu gitangaje ku bagabo bo mu gace atuyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2021 Yasuwe: 3025

Umupasiteri uzwi cyane muri Botswana,Seraki Kemmonye, washakanye n’abagore babiri, yavuze ko kimwe cya kabiri cy’abagabo bubatse mu gace atuyemo basambana n’abagore n’abandi bagabo.

Uyu mugabo washinze Fellowship International yabitangaje ubwo yaganiraga kuri kanseri ya prostate. Ati: “Iyo mvuze kanseri ya prostate, ndibuka ikintu, numvise ko kimwe cya kabiri cy’abagabo bubatse muri Gaborone ari ibitsina bibiri, baryamana n’abagore babo n’abandi bagabo.

"Numvise ikibazo gikomeye aho umugore yanduye indwara, kandi nyuma y’ibizamini, abaganga basanze ubwandu bwaratewe n’umwanda w’abantu.Nyuma umugabo we yemeye ko aryamana n’abagabo ”.