Print

Umugabo utaragiraga aho kuba n’ibyokurya ubu atunze miliyoni zirenga 40 z’amadolari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2021 Yasuwe: 3240

Nick Mocuta w’imyaka 37, yakuriye muri Rumaniya ariko buri gihe yifuzaga kujya gushaka akazi muri Amerika. Afite imyaka 21, yimukiye muri Amerika nta kindi kirenze atunze uretse amadorari 500 mu mufuka.

Yasangije abantu inzira igoye yanyuzemo kugira ngo agere ku ntsinzi, harimo gusinzirira ku ntebe, kutagira aho aba no kubaho arya biryo bihendutse.

Mu byukuri, nubwo yumvaga icyongereza gike cyane afite imyaka 21, Mocuta yagiye i Los Angeles afite amadorari 500 nyirakuru yamuhaye kugira ngo atangire ubuzima bushya.

Kubera ko atashoboye kubona icumbi ndetse nta n’umuntu baziranye yari azi muri USA, uyu mugabo wari urangije amasomo y’ubucuruzi yamaze ibyumweru byinshi aryama ku ntebe yo muri parike rusange kandi ntiyashoboraga kugura ibiryo.

Nick yabwiye Jam Press ati: “Taxi ya mbere nafashe ngo injyane mu mujyi yantwaye amadorari 100, nsigaraba andi 400 - umuco warantunguye,sinzigera nibagirwa icyo gice. Nisanze ntaho kuba mfite muri LA, ndyama ku ntebe muri parike, kandi ndya amafaranga make. Najyaga kugura burger y’idolari kwa McDonald nkababwira nti "nta foromaje" kugira ngo ntishyuzwa amafaranga y’inyongera. "

Mu mezi make yakurikiyeho, Nick yashoboye kubona akazi gahemba make kandi amaherezo yashoboye kuzigama amafaranga ahagije yo gukodesha inzu ntoya.

Hanyuma, yatsindiye kubona uruhushya rwo kuba umuhuza hagati y’abaguzi n’abagurisha ibizwi nk’ubukomisiyoneri.

Nubwo Nick Mocuta yatekerezaga ko kubona imitungo aribwo buryo bwamufasha gukira, yatangiye ubucuruzi bushya mu 2013 buza guhindura ubuzima bwe ubuziraherezo.

Ubu uyu mugabo w’imyaka 37 yatangiye kugurisha ibintu nka telefone ngendanwa hamwe n’ibikoresho byatumizwa mu Bushinwa kuri eBay kandi nyuma y’amezi atandatu gusa yinjizaga amadorari 4000 ku kwezi.

Amaze kubona agatubutse muri kariya kazi,yafashe umwanzuro wo kukareka kugira ngo yibande ku bucuruzi bwe bwite mu bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Nyuma y’imyaka icyenda, uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika none ubu ufite amaduka menshi acururiza kuri interineti kandi amaze kwinjiza hafi miliyoni 40 zamadorali.

Nick yagize ati: “Ntekereza ko impamvu natsinze ari uko ntigeze ntinya gutsindwa, no kugerageza. Ndihangana cyane kandi sinigera ndekera. Natsinzwe inshuro zirindwi, mpaguruka ku ya munani. "

Umugabo afite inzu z’amagorofa 100 muri Amerika na Roumania kandi afite imodoka enye nziza. Yaguriye igorofa rimwe se na murumuna we.Afite abakiriya amagana ndetse akorana n’ibigo bikomeye nka Amazon na Walmart.