Print

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yatereraga ivi umukobwa yishukaga ko amukunda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2021 Yasuwe: 3697

Nubwo izi ari inzozi za benshi, umukobwa ukiri muto yasebeje umukunzi we wateye ivi ku mugaragaro amusaba kuzamubera umugore aho kubyemera amukubita urushyi karundura

Uyu musore yafashe umwanzuro wo guterera ivi mu ruhame agasaba uyu mukobwa bigana ku kigo kimwe ko yazamubera umugore ariko byarangiye ahuye n’akaga atazibagirwa.

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uyu mukobwa akubita inshyi umukunzi we wari umaze gutera ivi amusaba kuzamubera umugore.

Bivugwa ko ibi byabereye muri kaminuza yitwa Ambrose Ali i Ekpoma, muri leta ya Edo muri Nigeria.

Muri iyo videwo, umusore yagaragaye apfukamye afite impeta mu ntoki.Yatanze icyifuzo cye ariko uyu mukobwa ukiri muto ararakara cyane.

Nubwo abahisi n’abagenzi bamushishikarije kuvuga ngo "Yego," yashubije amukubita urushyi.