Print

Lionel Messi yasohokanye umugore we ku manara wa Eiffel barasomana biratinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2021 Yasuwe: 1314

Rutahizamu wa PSG,Lionel Messi yasohokanye umugore Antonella Roccuzzo imbere y’umunara wa Eiffel ubwo aba bashakanye bishimiraga umugoroba w’urukundo i Paris.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentina utari gukina kubera imvune yari yambaye ikote rirerire mu gihe umufasha we nawe yari yarimbye cyane.

Madamu Antonela yari yahuje n’umugabo we,kuko yari yambaye umukara n’inkweto ndende muri uyu mugoroba w’urukundo bakoreye muri hoteri nziza ya Shangri-La.

Madamu Messi yasangije amashusho yabo kuri konte ye ya Instagram hamwe na videwo yerekana bari gufata amafunguro

Aba bashakanye bari kugerageza kumenya aho batuye nyuma yo kwimuka bakava muri Barcelona bari bamazemo imyaka 22.

Messi yaravuzwe cyane ubwo yajyaga muri Paris Saint-Germain nyuma yuko ikipe ya Barca yahozemo idashoboye kumusinyisha kubera ubukene.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye mu ishuri rikomeye rya ruhago rya La Masia kuva mu 2000 aza guhinduka umukinnyi w’igitangaza.

Ariko ihungabana ry’ubukungu I Nou Camp ryatumye iyi kipe idashobora guha uwatwaye Ballon d’or inshuro esheshatu amasezerano mashya - nubwo yashakaga kuhaguma.