Print

AU yahakanye amakuru yo kwimura ikicaro cyayo muri Ethiopia kikazanwa mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2021 Yasuwe: 1001

Ikinyamakuru La Libre giheruka kwandika ko intambara iri kubera muri Ethiopia itatuma imirimo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ko iteganya kwimura icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nkuru yavugaga ko mu buryo budasubirwaho niba ibibazo by’umutekano muke bikomeje, icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe kitazabura kugira ikibazo bityo ko abadipolomate b’u Rwanda batanze kandidatire nk’igihugu gifite umutekano gishobora kwimukiramo icyicaro cy’uyu muryango ibikorwa byawo bikabasha gukomeza.

Aya makuru Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yayanyomoje nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo.

Ati “Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yamenye amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yitirirwa ko ari ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe bugena kwimura icyicaro cya Komisiyo n’abakozi bayo mu buryo bw’agateganyo. Aya makuru ni ikinyoma ndetse nta shingiro afite.”

Hashize umwaka umwe hatangiye intambara ihuza ingabo za leta n’abarwanyi ba Tigray bari mu mutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Aba barwanyi baravuga ko bafashe imijyi itandukanye irimo umujyi wa Kemise uri muri 330Km mu majyaruguru ya Addis Ababa.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed washwanye n’ishyaka ryari ku butegetsi muri Tigray kubera impinduka yazanye, yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu cyose - ubu ubwoba no kutamenya igikurikiraho biriganje hose.

Mu gihe ubu izo nyeshyamba ziri kwegera umurwa mukuru, leta yasabye abatuye Addis Ababa guhaguruka bakarengera umujyi wabo bitwaje intwaro zose bafite.